UBUTUMWA BWIZA BW’AGAKIZA: Gutsindishirizwa ibyaha

 

 

Ibibazo tubona muri iki gice byenda kujyana n’inyigisho yo mu Baroma igice cya 1 kugeza ku cya 5,11. Tuzakomeza n’ikindi gice kijyana n’Abaroma igice cya 5,12 kugeza ku gice cya 8.

1.Ijambo «Ubutumwa bwiza», risobanura iki ?

Mu Rugiriki ijambo rikoreshwa nicyo rivuga. Mu Bugiriki bwa kera iyo habagaho kunesha urugamba, boherezaga intumwa kubimenyesha abasigaye mu murwa, maze iyo yahegeraga yarangururaga ijwi agira ati “evangelion!”: ubutumwa bwiza – urugamba twarutsinze! Ubutumwa bwiza ni inkuru Imana yamenyekanishije uhereye ubwo Kristo yapfaga akanazuka. Ibikubiye muriyo, reba ikibazo gikurikira.

 

2.Ubutumwa bwiza buvuga iki?

Muri Bibliya, Ubutumwa bwiza butubwira uko, ubwo umuntu yaramaze kunanirwa rwose, Imana yaciye inzira kugira ngo umuntu ashobore kumenya uburyo bwo kugirana ubumwe nayo.Iyo nzira ica mu Mwana wayo, Nyagasani Yesu, wahoze ari kandi akaba nanone akiri Imana, wabaye umuntu maze agapfa urwo ku musaraba ngo akize abanyabyaha: “…ubutumwa bwiza bw’Imana…buvuga iby’Umwana wayo…”( Abaroma 1,1,3).Ni we nzira yonyine ijyana ku Mana ( Ibyakozwe n’intumwa 4,12). Umuntu ntiyigeze ashaka Imana, ariko Ubutumwa bwiza ni uko Imana yashatse umuntu kandi ikaba imuha agakiza ku buntu ( reba Luka 15).

 

3.Ni kuki Paulo atakozwaga isoni n’Ubutumwabwiza ( Abaroma 1,16,17)?

Paulo yabashaga gukozwa isoni n’Ubutumwa bwiza kuko kamere y’umuntu ihora irwanya ubutumwa bumubwira ko ari umunyabyaha; yanga kumva abazana ubwo butumwa maze agashaka kubakoza isoni aribo.

Icyakora Paulo we ntiyakozwe n’isoni kubw’impanvu nyinshi: icya mbere ni uko “ ari imbaraga z’Imana” ku muntu wese wizera ( umurongo wa 16).Ubutumwa bwiza bufite imbaraga zo guhindura abantu no kubegereza Imana ( niba bemeye kandi bakizera).Ikindi Ubutumwa ni ubw’abantu bose, kw’isi yose ( yaba ari ku Bayuda cyangwa Abanyamahanga: Abaroma 1,16). Icyanyuma, Ubutumwa Bwiza buhishura ugukiranuka kw’Imana.

 

4.Ugukiranuka kw’Imana guhishurwa gute mu Butumwa bwiza?

Ubutumwa bwiza bugaragaza ko Imana ikiranuka: iyo icira umugome urubanza mu mujinya wayo ( Abaroma 1,17,18 ), igihe izura Yesu ( Abaroma 4,25 ) ikamuha umwanya w’icyubahiro ( Yohana 16,10 ) n’iyo ibabarira ibyaha byatuwe ( 1 Yohana 1,9 ) cyangwa se iyo itsindishiriza abizera Yesu ( Abaroma 3,25; 4,5 ).Bihita bigaragara ko bidasanzwe, kubona abariho umujinya w’Imana batsindishirizwa. Ibisubizo by’ibi bibazo biri ku bibazo 11 na 12.

 

5. Ninde ukeneye Ubutumwa bwiza?

Buri wese. Paulo agabanyamo isi ibyiciro bitatu: abantu batakaje kumenya Imana nyakuri, bakaba nta muyoboro w’imigendere bagira ( Abaroma 1,18-32 ), abayoborwa n’ibitekerezo byabo ( Abaroma 2,1-16 ) n’Abayuda ( Abaroma 2,17 kugeza 3,19 ). Buri muntu wese aba mu gice kimwe cyo muri ibi bitatu. Maze Paulo agaragaza ko buri gice kigizwe n’abanyabyaha imbere y’Imana.

 

6. Abantu bose ni abanyabyaha ? Nta numwe utari we ?

Nibyo rwose , abantu bose ni abanyabyaha.Babandi bo mu gice cya mbere, abatakaje igitekerezo cyo kumenya Imana, ni abanyabyaha ( nubwo batigeze kumva Ubutumwa bwiza ) kuko babashaga kumenya Umuremyi bitegereje gusa ibyaremwe nawe bibakikije, ariko barinangiye. Abayoborwa n’ibitekerezo byabo nabo bikoreye amategeko, nyamara ntibayubahiriza maze bagakora ibinyuranye n’umutimanama wabo ( Abaroma 2,15 ). Abisiraheli nabo bari bafite amategeko ariko barayica.

Aho bishyira nuko “ Ntawe ukiranuka numwe” ( Abaroma 3,10 ). “ Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana” ( Abaroma 3,23 ).

 

7. Ese nta gisubizo cyaboneka?

Igisubizo kimwe kirahari.Kugira ngo umenye neza icyo gisubizo, menya neza ko Imana ari umucamanza ukiranuka, ko ari uwera kandi ko yanga urunuka icyaha. Amenya uwariwe wese muri twe, n’icyaha cyose cya buri wese. Hariho uburyo bubiri bwonyine: cyangwe se agomba kugucira urubanza, cyangwa se ugomba guhindurwa “ukiranuka” imbere ye. Niba ushaka kumenya uko ibyo byagenda, nyamuneka ndakwinginze, reba ibibazo bikurikira.

 

8. “ Gutsindishirizwa” bisobanura iki ( Abaroma 3,20)?

Gutsindishirizwa bisobanura kwitwa “ ukiranuka”.Bitandukanye n’utarigera akora icyaha. Niba waratsindishirijwe, ubasha kugaragaza Kristo uri iburyo bw’Imana no kuvuga uti : “ mpambiranyijwe nawe, yikoreye ibyaha byanjye, kandi Imana yarabyemeye; niyo mpamvu natsindishirijwe”. Adamu mbere yuko akora icyaha ntiyabashaga kuvuga atyo.

Habayeho uwakongera kuguciraho iteka nk’umunyabyaha, agomba kubanza kuriciraho Kristo nk’udakiranuka – kandi ibyo ntibishoboka.

Kuba twaratsindishirijwe, turi abakiranuka, arko ugukiranuka ntikuva kuri twe cyangwa ku muntu, ni ukw’Imana twahawe – reba Abaroma 4,3,5,11 n’Abafilipi 3,9.

 

9. “ Imirimo itegetswe n’amategeko” bisobanura iki (Abaroma 3,20) ?

Imirimo itegetswe n’amategeko ntabwo ari arebana gusa n’amategako ya Mose, ahubwo ni arebana n’amategeko y’uburyo bwose. Icyo Abisiraheli bagaragaje imbere y’amategeko ya Mose ni ikimenyetso ko umuntu atabasha gukiranukira itegeko iryo ariryo ryose.Nta kintu cyakorwa n’umuntu , uko cyaba kiri kose, cyamuhindura ukiranuka imbere y’Imana.

 

10. Ni gute se umuntu abasha gutsindihirizwa imbere y’Imana (Abaroma 3,22-25) ?

Nta bundi buryo, ku ruhande rwacu, uretse kwizera konyine. Ku ruhande rw’Imana, ni kubw’ubuntu .  « Kubwo kwizera » bisobanura ko twiringira Nyagasani Yesu Kristo watwishyuriye ikiguzi cy’ibyaha byacu, kandi kikaba gihagije rwose.  « Kubw’ubuntu » bivuga ko tugomba kwemera gusa cyangwa kwakira icyo Imana yakoze ; ntacyo twakora kindi cyangwa twakongeraho.

Uburyo Imana yakoresheje bwo kudutsindishiriza, ni amaraso ya Kristo, niyo mpanvu y’imvugo « kubwo kwizera amaraso ye » : nyagasani Yesu yagombye gupfa mu cyimbo cyacu.

 

11. Amagambo «Niwe Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye » asobanura iki ( Ab aroma 3,25) ?

Mu Ruheburayo ijambo ryasobanuwemo « impongano » rivuga «  gutwikira ». Mw’Isezerano rya kera iryo jambo baryitaga umufuniko w’isanduku y’isezerana ; wari ukozwe muri zahabu ariyo shusho yo gukiranuka kw’Imana. Amabuye yari yanditseho amategeko y’Imana ( ayahoraga ashinja umuntu ko ari umunyabyaha) yari abitse mw’isanduku. Abakerubi ( abarinzi bo kwera kw’Imana , abasohoza urubanza rw’Imana ; Itangiriro 3,24) barebaga hasi ( Kuva 25,20 na 37,9 ) berekeje kuri wa mufuniko w’isanduku ( bagombaga kwemeza batyo ko Imana yaciriyeho umuntu iteka).Icyakora uwo mufuniko waminjagirwagaho amaraso ( Abalewi 16,14,15), amaraso y’itungo rizira inenge, aminjagiwe kubw’ubwoko bw’abanyabyaha. Bityo Imana yababariye ubwoko bwayo ntibwashiraho. Ni igishushanyo cy’ibyo Kristo yakoze : yatanze ubugingo bwe, amaraso ye yaramenetse, ku buryo imana idafite kuduciraho iteka ukundi.

Icyo tugomba kumenya kandi ni uko gutsindishirizwa kwabereye ku musaraba aho Nyagasani Yesu yapfiriye .Uwo mufuniko w’isanduku bwari uburyo bwo gutsindishiriza, ni Yesu Kristu wabambwe.Kuba yicaye ubuziraherezo iburyo bw’Imana ni imvugo yeruye yuko yanesheje kubw’igikorwa cye.

Uwo mufuniko ugaragaza neza ko ibyaha byacu byatwikirijwe igikorwa cy’undi wakiriye igihano cyose, atari kubwacu. Ni Kristo wemeye igihano, aradutsindishiriza ( 1 Yohana 2,2 ).

 

12. Ni gute Imana itsindishiriza umunyabyaha igakomeza no gukiranuka ?

Kuko Kristo yagiye mu mwanya wacu, adusimbura aho twagombaga gucirwaho iteka.Ubaye wishyuye umwenda wanjye, umucamanza yaba akintwaye iki? Ntacyo ! Hari uwanyishyuriye! Nta muntu numwe wari kubona ubwo buryo bwo gutsindishiriza no kubabarira; niyo mpanvu yuko Ubutumwa bwiza ari igitangaza. Imana irababarira ( ibyo byonyine ni igitangaza ) , nyamara Imana ntihumiriza imbere y’ibyaha.Ibabarira nyuma yo guca urubanza rw’icyaha. Ikibazo cyarakemuwe kuburyo bukiranuka.

 

13.Abera bo mw’Isezerano rya Kera byabagendekeye gute? Batsindishirizwaga bate (Abaroma 4) ?

Kimwe n’abizera bo mw’Isezerano Rishya: kubwo kwizera. Abrahamu yizeye Imana maze bimuhwanyiriza no gutsindishirizwa ( Abaroma 4,3). Icyo nicyo Imana yashingiyeho imutsindishiriza kuko yitegerezaga igitambo ( mu gihe kizaza) cya Kristo : Abaroma 3,25,26.

14. Ko Yakobo we avuga ngo Abrahamu yatsindishirijwe n’imirimo?

Nibyo koko. Ariko kandi Yakobo asobanura uko gutsindishirizwa kwacu gushingiye ku kwizera no ku buntu, kugomba kuboneka ku buryo bufatika, binyuze mu bikorwa bigaragarira wese ( Yakobo 2,21). Abantu babashaga kumenya bate ko Abrahamu ari umukiranutsi? Keretse mu mirimo ye gusa. Ubwo yajyaga gutamba Isaka, yatanze gihamya cyo kwizera kwe.Ariko Imana yo yari izi neza kwizera Abrahamau yari afite.Maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka ( Itangiriro 15,6,7).

 

15. Ni kuki Kristo yagombye kuzuka ngo adutsindishirize (Abaroma 4, 25)?

Umurimo wa Kristo washojwe neza ubwo yagiraga ati “birarangiye” maze agaca umutima ( Yohana19,30 ), agapfa.Ariko mu kuzuka kwe, Imana yashatse kwereka bose (abantu n’abamalaika ) ko urupfu rwa Kristo rwari ruhagije imbere yayo, ko yashimye bihagije gupfa kwe n’umurimo we (Abaroma 4,25).Kuva ubwo , Imana yakiranukiye gutsindishiriza abizeye Yesu (Abaroma 3,26), ni ukuvuga babandi biringira igikorwa cya Yesu ku musaraba. Noneho ubwo Yesu yazutse, duhamya tudashidikanya ko Imana yashimye igikorwa cye ku musaraba no kwizera kwacu kukabihamya.

 

16. Imbuto zo gutsindishirizwa ni izihe ( Abaroma 5,1,2)?

Dufite amahoro ku Mana ( Abaroma 5,1), noneho rero nta kibazo kiri hagati yacu n’Imana ! Ntabwo ari isezerano ry’igihe kizaza – uwizera afite ayo mahoro ubu ngubu! Nta nzitizi zikiri hagati yacu n’Imana. Ntabwo ari uko atagifite ibyo yaturega, ahubwo ni uko twashyitse mu buntu bwe (umurongo wa 2): Imana idufitiye ibyiza, iri mu ruhande rwacu (Abaroma 8,31); ibyo adutekerezaho n’uko atubona ni ibyiza gusa.

 

17. Ibyo byose bigaragara bite mu buzima bwacu?

Imirongo ikurikira (Abarmo 5,3-11) itwereka ko n’amakuba nayo ( = ibigeragezo, ingorane zikomeye) tugomba kuyanyuramo twishimiye ubwiza azatuzanira, kandi hakaba gukurira mu kwihangana, mu kunesha ibigeragezo no mu byiringiro.Urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu kubwa Mwuka Wera.urwo rukundo Imana yarugaragaje ubwo Yesu yadupfiraga – ubwo twari tukiri abagome b’abanyabyaha. Umwanzuro: niba Imana yaradukoreye byose ikabiduha turi abanzi bayo, ubwo none turi mu buntu bwayo twarunzwe nayo, ntizarushaho kudukiza amakuba ya buri munsi tunyuramo kandi ikadukiza umujinya ugiye kuza? Mbega igitsika mutima!

 


Expand All | Collapse All

God
Bible
Christianity
Christian Living
Marriage & Family
Church
Rapture
Prophecy
Topics by author
Commentaries
Overview
Old Testament
New Testament
Index by Author
Lectures
E-Books
Magazine
Audio Teaching
Meet Christians
Study Meetings
In the Hall
In the Home
Study Meetings in UK
Conferences
Plumstead Conference
Children's Corner
Links
Site Updates

Copyright © Biblecentre.org :: Free for personal use
Publication only with prior permision from Biblecentre